Kwitwaza inkoni :

Mu Rwanda kera kwitwaza inkoni byari akamenyero.

Wabaga utayitwaje bakavuga ko agenda imbokoboko.

Ako kamenyero kagiye gashira buhoro buhoro.

Ubu abakitwaza inkoni ni abasaza, abakecuru, ibimuga n’abashumba.

Kwitwaza inkoni byaterwaga akenshi n’uko ishyamba ryari ryose mu Rwanda kuko rwari rutaraturwa cyane, rurimo n’inyamaswa nyinshi: impyisi mahuma, intare, inzovu n’izindi.

Iyo wabaga ufite icyo witwaje, nibura wageragezaga kwirwanaho.

Mbere na mbere rero, inkoni yari intwaro y’umuntu ndetse n’umuhinzi ugiye mu murima we yajyanaga isuka ariko ntiyibagirwe inkoni.

Inkoni kandi yari mugenzi w’umuntu, akayitwaza, akayicumba ahazamuka, akayishingikiriza ahamanuka cyangwa ahanyerera.

Bamwe ndetse bavuga ko inkoni ifasha umugenzi mu rugendo kuko ayivana i Bunaka, agataha i Bunaka mu ntara iyi n’iyi.

Reka rero udukoni tw’abakobwa two!

Udukoni twabo ngo twari urugero rumwe.

Iyo tutabaga uduseke twatoranyijwe twabaga udukoni tugororotse tunoze kandi tureture, akenshi dutatse amabara.

Batwitwazaga bagiye kuramutsa bagenzi babo cyangwa batashye ubukwe.

Iyo bagendaga hamwe batwitwaje ngo wasangaga binogeye amaso.

Ubwiza bwatwo bwatumye banabivugira ku mukobwa w’uruti rwiza ngo «Gakoni k’abakobwa, gatakara ntibatahe bagatinzwa no kugashaka»